Ikijumba gifasha uwakiriye gusinzira neza
Gusinzira neza nti bidufasha gusa kubyukana akanyamuneza ndetse
n’ imbaraga mu gitondo, ahubwo binadufasha kugira ubuzima buzira umuze.
Bishaka kuvuga ko kubura ibitotsi nijoro, bishobora kuba ikimenyetso
gikomeye cy’ubuzima butameze neza. Ariko kurenga icyo kibazo cyo kubura
ibitotsi birashoboka cyane mu gihe wahindura amwe mu mafunguro wafataga.
Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko ikijumba ari kimwe mu biribwa
umuntu ashobora Kurya agasinzira neza, akabyuka yaruhutse neza afite
n’imbaraga.
IBIJUMBA
kubirya bidahase ni byiza kuko intunga mubiri nyinshi ziganjye mu gishishwa
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko usibye kuba ikijumba kiganjemo
intungamubiri( proteins) zitandukanye zigira uruhare mu gusinzira neza
k’uwakiriye, ikijumba kirimo ubwiganze bwa Potassium nayo ifite uruhare
mu mubiri w’umuntu rwo kuruhura imitsi ikanamufasha gusinzira neza.
Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje rero ko kugira ikijumba mu ifunguro
rya buri munsi byongera amahirwe yo gusinzira neza.
Ubwo bushakashatsi kandi bukaba bwaragaragaje ko intungamubiri
nyinshi zo mu kijumba ziba ziherereye mu gishishwa cyacyo, bukaba
butangaza ko ari byiza guteka ikijumba utagihase, ukaza kukiryana
n’igishishwa cyacyo kugira ngo ubashe gufata ku ntungamubiri zose
zikigize.
Abafite ikibazo cyo kudasinzira neza nijoro no kubura ibitotsi,
mwitabaze ibijumba , maze mwibonere ibitotsi, mubashe gusinzira nk’aban
No comments:
Post a Comment