Nufashwa Yafasha Radio

Wednesday, September 18, 2013

Imfu z’abana ku isi zaragabanutse cyane kuva mu 1990



 
Icyegeranyo cyasohowe kuri uyu gatanu tariki ya 13 Nzeri, ku bijyanye n’imfu z’abana ku isi kragaragaza ko kuva mu 1990 umubare w’abana bapfaga buri mwaka wagabanutseho hafi kimwe cya kabiri, ariko raporo igaragaza umubare w’abana bapfa ukiri hejuru nibura abana 18 000 bari munsi y’imyaka 5 bapfa buri munsi.




Mu gihe mbere ya 1990 abana miliyoni 12,6 bari munsi y’imyaka itanu bapfaga buri mwaka,  icyegeranyo giheruka kigaragaza ko miliyoni 6,6 z’abana aribo bapfuye umwaka ushize wa 2012.
Nk’uko bikubiye mu byegeranyo bya Unicef, Banki y’Isi n’Umuryango uharanira ubuzima ku isi OMS, umubare w’abana bapfa buri mwaka wagabanutseho nibura ½ .
Iyi raporo igaragaza ko ibi byagezweho kubera ingamba zafashwe zijyanye no kwita ku buvuzi bw’abana n’ingamba nshya zo gufasha abatishoboye kuvurwa.
Ariko kandi nk’uko Umuryango mpuzamahanga wita ku bana Unicef ubivuga ngo haracyari byinshi byo byo gukorwa.
Anthony Lake, umuyobozi wa UNICEF ati «Ibi birashimishije, ubuzima bwa benshi bwarasigasiwe, ariko nanone tugomba gukomeza tugahangana n’iki kibazo ku buryo uyu mubare uzagabanuka birenze aha. »
Mu yindi migabe n’isi usibye muri Oseyaniya n’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nibura imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 50%.
Icyegeranyi kigaragaza ko imfuzabana zagabanutse cyane muri Aziya ku gipimo cya 74% mu gihe muri Afurika y’amajyaruguru izi mfu zagabanutseho 69%.
Imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bagipfa ariko iracyari hejuru kuko abana basaga 18 000 bapfa buri munsi aho ½ cyabo ari abakomoka mu bihugu by’Ubushinwa, Congo Kinshasa, Nijeriya, Ubuhindi na Pakisitani.
Impamvu zitera imfu z’abana ku isonga haza indwara y’umusonga, kuvuka batagejeje igihe, kubura umwuka wo guhumeka (oxygene) mu gihe bavuka, indwara y’impiswi na malaria.
Indi mpamvu itari iyo kwirengagizwa mu guhitana ubuzima bw’abana nk’uko icyegeranyo kibivuga, ni indwara zikomoka ku mirire mibi zihitana abasaga 45%.
Igihugu cya Etiyopiya kikaba kiri mu bihugu byagabanyije imfu z’abana ku buryo bugaragara nk’uko bikubiye mu cyegeranyo.

No comments:

Post a Comment