Nufashwa Yafasha Radio

Thursday, October 10, 2013

Song Il-gook uzwi cyane nka Jumong muri filime aherutse i Musanze

Song Il-gook ni umukinnyi w’amafilime ukomeye wo mu gihugu cya koreya y’amajyepfo, yavutse tariki ya mbere ukwakira mu mwaka w’1971.
Uyu mugabo wititiwe filime Jumong yakunzwe cyane ku isi, yaba aherutse mu Rwanda kureba uburyo yakubaka inzu y’ubucuruzi, izibanda ku kuzamura imibereho y’abagore b’abapfakazi mu karere ka Musanze.
Nk’uko Che Joon Yu, umunya Koreya y’Epfo wigisha nk’umukorerabushake mu ishuri ryisumbuye ry’idini ya Islam mu karere ka Musanze,  yabitangarije Kigalitoday, ngo Jumong yamaze icyumweru cyose cya nyuma cy’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka mu Rwanda.

Uyu mugabo yaje mu Rwanda gusa ntabwo byamenywe na bose
Che Joon Yu ati, Jumong yari mu Rwanda. Yari aje kureba uko yakubaka inzu y’ubucuruzi izakorerwamo ahanini n’ abapfakazi. Hari abapfakazi benshi muri Musanze kandi benshi usanga bakorera hamwe. KOICA yashatse uko yabafasha, maze Jumong nawe akaba yari yaje muri uwo mushinga”
Uyu munya Koreya akomeza avuga ko Jumong yabashije gusura ibice bitandukanye by’igihugu, harimo nka Musanze, Muhanga ndetse n’ibice bitandukanye muri Kigali, aho yabashije gusohokera mu ma resitora atandukanye y’Abayapani n’Abanyakoreya muri Nyarutarama n’ahandi mu mujyi wa Kigali.
Kimwe n’ibindi byamamare, Jumong ntabwo yigeze atangaza iby’uru ruzinduko rwe mu Rwanda, ahubwo akaba yarahisemo kurukora nk’umuntu usanzwe, akora uko ashoboye haba itangazamakuru ryo mu gihugu cye ndetse n’iryo mu Rwanda ntiryamenya ko ahari kugeza asubiye iwabo.

AMATEKA YA SONG IL-GOOK
Song  avukira mu muryango ukomeye kuko ari umwuzukuruza wa Kim Chwa Chin uzwiho kuba yaraciye ubucakara muri Koreya akaba ari numwe mu baharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu.


Nyina umubyara ni Kim EuL Dong ukuriye ishyaka rya Aenuri akaba ari numwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Koreya y’amajyepfo ndetse kandi uretse kuba umunyapolitikikazi ni n’umukinnyi w’amakinamico ukomeye muri Koreya y’amajyepfo. Song Il-gook yize ibijyanye no kwiyerekana akaba yararangije muri Kaminuza ya Cheongju University.
Uretse kuba umukinnyi ukomeye w’amafilime kandi ,Song Il-gook wamenyekanye muri film nka Jumong yakoze n’akazi ko kwerekana imideli, ariko icyo azwiho cyane cyane nuko yahagarariye igihugu cye mu mikino ya olympique yabereye I Seoul mu mwaka w’2008 mu mukino wa triathlon (Umukino wo guhuza imikino itatu mu gihe kimwe nu ukuvuga gusiganwa ku magare, ukavamo ukora isiganwa ryo koga ukarangiriza mu gusiganwa wiruka n’amaguru).
Song Il-gook amaze gukina amafilime menshi kuva mu mwaka w’1999, akaba yaramenyekanye cyane muri film nka Jumong, Kingdom of The Wind, A Man Called God, n’izindi nyinshi.
uretse kuba yarakunzwe cyane kubera film Jumong yatumye ahabwa ibihembo byinshi, kuri ubu muri Leta ya Hawai  tariki ya 21 Werurwe ni umunsi wahariwe Sung Il-gook (Song Il-gook Day) kuva mu mwaka w’2009.
Si ibyo gusa kandi kuko muri Mata 2010 yatumiwe gusangira n’abayobozi b’igihugu cya Kazakhstan, kubera film Jumong yamenyekanye mo.
Tariki 15 Werurwe 2008, Sog Ik-gook yasezeranye n’umucamanzakazi utari wakamenyekana izina icyo gihe kuko ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga, ariko nyuma yaje gutangaza ko umugore we yitwa Jeong Seung Yeon.
Song Il-gook kuri ubu yungirije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon muri Korea akaba abarizwa mu bantu batarya inyama n’ibindi bikomoka ku nyamaswa byose kubera impamvu zo kubungabunga ubuzima ndetse n’iz’imyamerere.

Munyengabe Murungi Sabin

Wednesday, September 18, 2013

Imfu z’abana ku isi zaragabanutse cyane kuva mu 1990



 
Icyegeranyo cyasohowe kuri uyu gatanu tariki ya 13 Nzeri, ku bijyanye n’imfu z’abana ku isi kragaragaza ko kuva mu 1990 umubare w’abana bapfaga buri mwaka wagabanutseho hafi kimwe cya kabiri, ariko raporo igaragaza umubare w’abana bapfa ukiri hejuru nibura abana 18 000 bari munsi y’imyaka 5 bapfa buri munsi.




Mu gihe mbere ya 1990 abana miliyoni 12,6 bari munsi y’imyaka itanu bapfaga buri mwaka,  icyegeranyo giheruka kigaragaza ko miliyoni 6,6 z’abana aribo bapfuye umwaka ushize wa 2012.
Nk’uko bikubiye mu byegeranyo bya Unicef, Banki y’Isi n’Umuryango uharanira ubuzima ku isi OMS, umubare w’abana bapfa buri mwaka wagabanutseho nibura ½ .
Iyi raporo igaragaza ko ibi byagezweho kubera ingamba zafashwe zijyanye no kwita ku buvuzi bw’abana n’ingamba nshya zo gufasha abatishoboye kuvurwa.
Ariko kandi nk’uko Umuryango mpuzamahanga wita ku bana Unicef ubivuga ngo haracyari byinshi byo byo gukorwa.
Anthony Lake, umuyobozi wa UNICEF ati «Ibi birashimishije, ubuzima bwa benshi bwarasigasiwe, ariko nanone tugomba gukomeza tugahangana n’iki kibazo ku buryo uyu mubare uzagabanuka birenze aha. »
Mu yindi migabe n’isi usibye muri Oseyaniya n’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nibura imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 50%.
Icyegeranyi kigaragaza ko imfuzabana zagabanutse cyane muri Aziya ku gipimo cya 74% mu gihe muri Afurika y’amajyaruguru izi mfu zagabanutseho 69%.
Imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bagipfa ariko iracyari hejuru kuko abana basaga 18 000 bapfa buri munsi aho ½ cyabo ari abakomoka mu bihugu by’Ubushinwa, Congo Kinshasa, Nijeriya, Ubuhindi na Pakisitani.
Impamvu zitera imfu z’abana ku isonga haza indwara y’umusonga, kuvuka batagejeje igihe, kubura umwuka wo guhumeka (oxygene) mu gihe bavuka, indwara y’impiswi na malaria.
Indi mpamvu itari iyo kwirengagizwa mu guhitana ubuzima bw’abana nk’uko icyegeranyo kibivuga, ni indwara zikomoka ku mirire mibi zihitana abasaga 45%.
Igihugu cya Etiyopiya kikaba kiri mu bihugu byagabanyije imfu z’abana ku buryo bugaragara nk’uko bikubiye mu cyegeranyo.

Ikijumba gifasha uwakiriye gusinzira neza

Gusinzira neza nti bidufasha gusa kubyukana akanyamuneza ndetse n’ imbaraga mu gitondo, ahubwo  binadufasha kugira ubuzima buzira umuze. Bishaka kuvuga ko kubura ibitotsi nijoro, bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’ubuzima butameze neza. Ariko kurenga icyo kibazo cyo kubura ibitotsi birashoboka cyane mu gihe wahindura amwe mu mafunguro wafataga. Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko ikijumba ari kimwe mu biribwa umuntu ashobora Kurya agasinzira neza, akabyuka yaruhutse neza afite n’imbaraga.


IBIJUMBA


kubirya bidahase ni byiza kuko intunga mubiri nyinshi ziganjye mu gishishwa

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko usibye kuba ikijumba kiganjemo intungamubiri( proteins) zitandukanye zigira uruhare mu gusinzira neza k’uwakiriye, ikijumba kirimo ubwiganze bwa Potassium nayo ifite uruhare mu mubiri w’umuntu rwo kuruhura imitsi ikanamufasha gusinzira neza. Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje rero ko kugira ikijumba mu ifunguro rya buri munsi byongera amahirwe yo gusinzira neza.

Ubwo bushakashatsi kandi bukaba bwaragaragaje ko intungamubiri nyinshi zo mu kijumba ziba ziherereye mu gishishwa cyacyo, bukaba butangaza ko ari byiza guteka ikijumba utagihase, ukaza kukiryana n’igishishwa cyacyo kugira ngo ubashe gufata ku ntungamubiri zose zikigize.

Abafite ikibazo cyo kudasinzira neza nijoro no kubura ibitotsi, mwitabaze ibijumba  , maze mwibonere ibitotsi, mubashe gusinzira nk’aban