Song Il-gook ni umukinnyi w’amafilime ukomeye wo mu gihugu
cya koreya y’amajyepfo, yavutse tariki ya mbere ukwakira mu mwaka
w’1971.
Uyu mugabo wititiwe filime
Jumong yakunzwe cyane ku isi, yaba aherutse mu Rwanda kureba uburyo
yakubaka inzu y’ubucuruzi, izibanda ku kuzamura imibereho y’abagore
b’abapfakazi mu karere ka Musanze.
Nk’uko Che Joon Yu, umunya Koreya y’Epfo wigisha nk’umukorerabushake
mu ishuri ryisumbuye ry’idini ya Islam mu karere ka Musanze,
yabitangarije Kigalitoday, ngo Jumong yamaze icyumweru cyose cya nyuma
cy’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka mu Rwanda.
Uyu mugabo yaje mu Rwanda gusa ntabwo byamenywe na bose
Che Joon Yu ati, “Jumong yari mu Rwanda. Yari aje kureba uko
yakubaka inzu y’ubucuruzi izakorerwamo ahanini n’ abapfakazi. Hari
abapfakazi benshi muri Musanze kandi benshi usanga bakorera hamwe. KOICA
yashatse uko yabafasha, maze Jumong nawe akaba yari yaje muri uwo
mushinga”
Uyu munya Koreya akomeza avuga ko Jumong yabashije gusura ibice
bitandukanye by’igihugu, harimo nka Musanze, Muhanga ndetse n’ibice
bitandukanye muri Kigali, aho yabashije gusohokera mu ma resitora
atandukanye y’Abayapani n’Abanyakoreya muri Nyarutarama n’ahandi mu
mujyi wa Kigali.
Kimwe n’ibindi byamamare, Jumong ntabwo yigeze atangaza iby’uru
ruzinduko rwe mu Rwanda, ahubwo akaba yarahisemo kurukora nk’umuntu
usanzwe, akora uko ashoboye haba itangazamakuru ryo mu gihugu cye ndetse
n’iryo mu Rwanda ntiryamenya ko ahari kugeza asubiye iwabo.
AMATEKA YA SONG IL-GOOK
Song avukira mu muryango ukomeye kuko ari umwuzukuruza wa Kim Chwa
Chin uzwiho kuba yaraciye ubucakara muri Koreya akaba ari numwe mu
baharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu.
Nyina umubyara ni Kim EuL Dong ukuriye ishyaka rya Aenuri akaba ari
numwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Koreya y’amajyepfo ndetse
kandi uretse kuba umunyapolitikikazi ni n’umukinnyi w’amakinamico
ukomeye muri Koreya y’amajyepfo. Song Il-gook yize ibijyanye no
kwiyerekana akaba yararangije muri Kaminuza ya Cheongju University.
Uretse kuba umukinnyi ukomeye w’amafilime kandi ,Song Il-gook
wamenyekanye muri film nka Jumong yakoze n’akazi ko kwerekana imideli,
ariko icyo azwiho cyane cyane nuko yahagarariye igihugu cye mu mikino ya
olympique yabereye I Seoul mu mwaka w’2008 mu mukino wa triathlon
(Umukino wo guhuza imikino itatu mu gihe kimwe nu ukuvuga gusiganwa ku
magare, ukavamo ukora isiganwa ryo koga ukarangiriza mu gusiganwa wiruka
n’amaguru).
Song Il-gook amaze gukina amafilime menshi kuva mu mwaka w’1999,
akaba yaramenyekanye cyane muri film nka Jumong, Kingdom of The Wind, A
Man Called God, n’izindi nyinshi.
uretse kuba yarakunzwe cyane kubera film Jumong yatumye ahabwa
ibihembo byinshi, kuri ubu muri Leta ya Hawai tariki ya 21 Werurwe ni
umunsi wahariwe Sung Il-gook (Song Il-gook Day) kuva mu mwaka w’2009.
Si ibyo gusa kandi kuko muri Mata 2010 yatumiwe gusangira n’abayobozi
b’igihugu cya Kazakhstan, kubera film Jumong yamenyekanye mo.
Tariki 15 Werurwe 2008, Sog Ik-gook yasezeranye n’umucamanzakazi
utari wakamenyekana izina icyo gihe kuko ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga,
ariko nyuma yaje gutangaza ko umugore we yitwa Jeong Seung Yeon.
Song Il-gook kuri ubu yungirije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino
ya Triathlon muri Korea akaba abarizwa mu bantu batarya inyama n’ibindi
bikomoka ku nyamaswa byose kubera impamvu zo kubungabunga ubuzima ndetse
n’iz’imyamerere.
Munyengabe Murungi Sabin
No comments:
Post a Comment